Habayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye. Umunsi umwe ,haza umuntu w'umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n'ibitangaza .
Icyo gihe imvura yaragwaga cyane .
Wa mugore amurabutswe , aribwira ati «yewe nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ntandusha ubutindi? Naba nanjye mfite ubucabari bwanjye n'ingunguru yanjye.»
Ndetse icyo gihe imvura yaragwaga, umugabo anyagirwa ; umugore aramuhamagara , aramubwira ati «ngwino wugame.»
Wa mugabo yinjira muri ya ngunguru, arugama.
Nuko yitegereza uwo mugore wari arishwe n'agahinda , ntagire shinge na rugero, maze aramubaza ati «wumva wifuza iki?»
Umugore aramusubiza ati nifuza inzu n'iyo yaba ntoya,ifite akarima iruhande, maze nkava muri iy ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye!»
Umugabo aramubwira ati «humura mugore mwiza ,kubera ko wanyugamishije, ejo uzabona iyo inzu.»
Umugore abanza gushidikanya yibwira ati «nk'uyu mutindi aranshinyagurira iki? mbese yabanje akikiza ubwe!»
Nuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira,burinda bwira akibitekereza .
Bukeye, umugore ngo akanguke ,asanga atakiri muri ya ngunguru, ahubwo ari mu nzu nziza, yubatse mu karima katagira uko gasa!
Umugore arishima sinakubwira.
Amezi atandatu ashize, wa mugabo yongera kunyura aho, maze abaza wa mugore ati «ubu se kandi ntumerewe neza?»
Umugore ati «koko merewe neza, ariko uwampa n'agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n'icyo mfumbiza aka karima kanjye; akampa n'ingurube yo korora.»
Umugabo ati «ihorere ejo uzabibona byombi.» Noneho umugore ntiyongera gushidikanya. ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugore w'umutindi nyakujya (2) ...